Umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Jay Bugatti yamaze kubagwa hagamijwe guhindurirwa igitsina agahabwa igitsinagore igikorwa cyamutwaye agera kuri miliyoni icumi z’amadolari y’amerika
Jay azwiho kwerekana imideli ndetse akaba yaramenyekanye nk’uwambika abahanzi bakomeye b’igiysinagore bo muri nijeriya barimo Tiwa Savage, Simi hamwe na Yemi Alade, kuri ubu yamaze guhabwa igitsinagore nyuma y’igihe kinini yifuza kuba umukobwa.
Guhera mu mwaka wa 2012 Jay Bugatti yakunze kurangwaho kwitwara nk’abakobwa kandi ari umusore, yakunze kugaragara yambaye imyenda y’abakobwa ndetse akanisiga ibirungo (makeup) by’abakobwa. Jay Bugatti akaba yarafatwaga nk’umutinganyi nubwo yabihakanaga.
Nyuma yo kubagwa agahindurirwa igitsina Jay Bugatti yatangaje amagambo agira ati ‘navutse ndi umuhungu ariko ubu namaze guhinduka umukobwa mwiza’