Yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 azira gupfumura agakingirizo yakoreshaga atera akabariro

Bwongereza Umugabo witwa Andrew Lewis w’imyaka 47, yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gupfumura agakingirizo yakoreshaga atera akabariro n’umugore.

Urukiko rwemeje ko uyu mugore yahohotewe n’uyu mugabo kuko yapfumuye agakingirizo batabyumvikanyeho, Uyu mugore wari uziko uyu mugabo yakoresheje agakingirizo,yasanze mu kimoteri igice cy’aka gakingirizo kaciwe n’uyu mugabo niko kumujyana mu nkiko.

Umugabo witwa Andrew Lewis w’imyaka 47, ukomoka mu Bwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gupfumura agakingirizo yakoreshaga atera akabariro n’umugore batabyumvikanyeho. Urukiko rwemeje ko uyu mugore yahohotewe n’uyu mugabo kuko yapfumuye agakingirizo batabyumvikanyeho agakorera aho imibonano mpuzabitsina.

Ubwo yari mu rukiko rwa Worcester,Lewis yavuze ko iki aricyo gikorwa cy’ubugoryi yakoze kurusha ibindi byose kuva yavuka. Umushinjacyaha Glyn Samuel yavuze ko uyu mugore yagiye mu kimoteri abona aka gakingirizo kaciwe niko kubwira polisi ko iki ari kimwe mu bikorwa bya kinyamaswa yakorewe n’uyu mugabo.

Yagize ati “Lewis yabwiye polisi ko guca aka gakingirizo bimufasha kuryoherwa cyane no gutera akabariro. Guca igice cyo hasi cy’aka gakingirizo n’ibintu yari yateguye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.”

Lynette McClement wunganira Lewis yavuze ko uyu mugabo atashakaga gutera inda uyu mugore ahubwo yashakaga kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. Umucamanza Cole yakatiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 4 avuga ko uyu mugore yahohotewe kuko atashakaga umwana.

@MANIZABAYO Theogene/kigalilive

Twizerimana Heritier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *