Vatican:Umugore bivugwa ko yasambanaga na cardinal mukuru yafunzwe azira kunyereza amafaranga

Umugore w’imyaka 39 yatawe muri yombi na polisi yo mu mujyi wa Millan.Uyu mugore yakoreraga kardinali Becciu umwe mu bakomeye unaherutse kwegura nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa Vatican kwa Papa.

Uyu mugore wafunzwe na polisi yitwa cecillia marogna akaba yafunzwe nyuma yuko ashiriweho impapuro zo kumufata zatanzwe na Interpol bisabwe na Vatican. Avuga ko ngo yishyuwe agera ku €500,000 angana na 575 frw na cardinal binyuze  mu bikorwa by’ubugiraneza mu gufasha muri Africa na Asia .

Aba bombi yaba karidinal na Cecilia bahakana ko ntakibi bigeze bakora ,gusa hari n’amakuru yagiye akwirakwira mu binyamakuru avuga ko aba bombi bagiranye umubano wihariye ndetse bakaba bararyamanaga rwihishwa.

Uyu mudamu mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Domani yavuze ko ngo nta faranga na rimwe yigeze yiba ati nta n’iyero nibye”.

Yakomeje ahakana ibivugwa ko aryamana na kardinali maze abwira ikinyamakuru Corriere della Sera ko ari “umusesenguzi wa politiki n’inzobere mu butasi” ufite “abantu benshi baziranye muri Africa no mu burasirazuba bwo hagati” mu gufasha abahagarariye Vatican mu mahanga.

Kardinal Becciu  w’imyaka 72 ahererutse kwegura ku mirimo ye ndetse avuga ko yabitegetswe na Papa Francis nyuma yo gushinjwa kwigwizaho umutungo biturutse ku nzu y’agatangaza aherutse kugura I London mu bwongereza.

Aha muri Vatican ntibisanzwe kubona abantu bari ku rwego rwa ba cardinal begura ku mirimo yabo. Hashize igihe havugwa imikoreshereze mibi y’umutungo no kuwunyereza mu buryo budasobanutse.

Semahoro Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *