Umwalimu yirukanwe ku kazi azira kwishyiraho ibishushanyo “tatoo” biteye ubwoba, afite isura ikanga abana

Umwalimu umwe wo  mugihugu cy’ubufaransa witwa Sylvain Helaine w’imyaka 37 yakuwe ku mirimo ye yo kwigisha nyuma y’uko ababyeyi b’abana yigishaga bagaragarije ko baterwa ubwo n’ibishushanyo uyu mwalimu yashyize ku mubiri we.

Uyu mwalimu uvuga ko yatangiye gushyira tatiwaje ku mubiri we igihe yari afite imyaka 27 ubwo yigishaga mu Bwongereza, ubu umubiri we wose wuzuye ibi bishushanyo byinshi kugera no ku rurimi .

Kuba yarishyizeho ibishushanyo byinshi ku mubiri we kandi biteye ubwoba ndetse no kuba yarahinduye amaso ye umukara ngo bitera ubwoba abana yigisha dore ko bakiri bato cyane ,biga mu mashuri y’inshuke.

Ababyeyi barera aba bana uyu mwalimu yigisha bemeza ko ngo abana babo barota nabi cyane bitewe nuko babonye uyu mwalimu wishizeho ibishushanyo bikanganye.

Sylvain we ku giti cye  avuga ko ibi yabikoze kugira ngo atoze abana bakiri bato ko  bagomba kubana n’abantu bose batundukanye ndetse bakabikura ,ngo ababazwa nuko ababyeyi batabumva.

Sylvain uyu yakuwe mukazi gusa ngo azajya yigisha abana bamaze gukura aho kigisha abakiri bato dore ko byagaragaye ko abakanga.

 

 

 

 

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *