Umukobwa w’imyaka 17 yaciye agahigo ko kuba ariwe ufite amaguru maremare ku isi

Uyu mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko witwa Maci Currin, ukomoka Cedar Park muri Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaciye agahigo k’umugore ufite amaguru maremare ku Isi.

Ukuguru kwe kw’imoso gupima cm 135.267, na ho ukw’indyo 134.3 cm, n’ukuvuga ko afite ukuguru kureshya na metero n’igice. Uyu mwangavu yanditswe mu gitabo cy’abanyadushya [Guinness World Records] kubera amaguru ye bidasanzwe, nk’uko byasohotse mu Itangazo ry’Ikigo cya Guinness World Records ryo ku ya 6 Ukwakira 2020.

Amaguru ye agize 60% by’uburebure bw’umubiri we wose,

Uyu mukobwa yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutita ku byo abantu bamutekerezaho bimufasha kwishimira uko ari cyane ko yari amaze igihe aterwa ipfunwe n’uburebure bwe. Uyu mukobwa agorwa no kubona imyenda imukwiriye,kwinjira mu nzu, modoka ariko ngo uburebure bwe bumufasha gukina Volleyball.

Uyu mukobwa afite inzozi zo kuzajya kwiga mu Bwongereza ndetse akaba umunyamideli muremure kurusha abandi bose ku isi.

Maci Currin w’imyaka 17 y’amavuko  

Twizerimana Heritier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *