Uko ubuzima bw’umugore buhagaze hirya no hino ku isi

Nkuko tubikesha icyegeranyo cyakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rapport ngufi iragaragaza ngufi igaragaza uko imibereho y’umugore ihagaze hirya no hino ku isi

Ku isi hose ,abagore n’abakobwa bagera kuri milliyoni 750 bashyingiwe batarengeje imyaka 18 naho abagera kuri milliyoni 200 byibuze mu bihugu 30 bakorewe ihohoterwa ryo gukatwa bimwe mu bice by’ibanga by’imyororokere(female genital mutilation)

Mu mwaka wa 2017 umubare w’abakobwa bari mukigero cy’imyaka hagati ya 15 na 19 mu bihugu bigera kuri 30 hirya no hino ku isi bakorewe  ihohoterwa ryo gukatwa  imyanya yabo y’ibanga (female genital mutilation)

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko mu bihugu 18 abagabo babuza abagore uburenganzira bwo kujya gukora akazi  ni mugihe kandi mu bihugu bigera kuri 39 hirya no hino ku isi abagore batagira uburenganzira bungana n’ubw’abagabo  mu birebana n’izungura ry’imitungo mugihe kandi iki cyegeranyo kigaragaza ko mu bihugu 49 byo bitagira amategeko arengere umugore mugihe yakorewe ihohoterwa ryo mu rugo

Iki cyegeranyo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye kandi kigaragaza ko 1/5  by’abagore n’abakobwa hirya no hino ku isi 19% baba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (sexual violence) mu mezi 12 ashize   bafite imyaka iri hagati ya 19 na 49 ndetse mu bihugu 49 bikaba bidafite amategeko arengera abakorewe iri hohoterwa

Ubu imibare igaragaza ko abagore 23.7 % bari mu nzego z’ubutegetsi bw’ibihugu ariko uyu mubare ukaba ukiri muto ugereranyije n’intego y’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore

Icyegeranyo kandi kigaragaza ko mu bihugu 46 abagore 30% bari mu nteko ishingamategeko

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko 52% by’abagore bubatse  ari bo babasha gufata ibyemezo  mu bw’isanzure ku mibonano mpuzabitsina  ndetse no kuboneza urubyaro

Lambert Rutayisire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *