Uganda:Bitunguranye Bobi Wine yagabweho igitero simusiga n’abapolisi ba leta,ibikoresho bye byose byafatiriwe

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’impirimbanyi ya politike mu gihugu cya Uganda Robert kyaguranyi Sentamu uzwi nka Bobi wine,yatangaje ko yagewe n’abapolisi benshi iwe mu biro bye aho akorera bagatwara byinshi mu byangombwa bye.

Bobo wine avuga ko abapolisi bamuteye ari aba leta ndetse ko bari bambaye imyambaro y’igipolisi cya Uganda .aba bapolisi ngo batwaye impapuro zari mu biro ,batwara ingofero ikunze kwambarwa n’abamushyigikiye ndetse na za camera nini za CCTV nazo zatwawe na police.

Umwe mu bajyanama ba Bobi Wine yabwiye BBC ko abapolisi bateye ingoro ya Bobi Wine nta mpapuro zibemerera gusaka bari bafite ati “ ahubwo baje begeranya impapuro n’imyambaro.”

Kuruhande rwa leta ho bavuga ko bari mugikorwa cyo gushaka abantu bakoresha imyamabro ya gisirikare nka burenganzira bafite dore ko ingofero itukura Bobi Wine n’abambari be byemejwe ko ari iya gisirikare.

Ibi bibaye mu gihe habura igihe gito ngo amatora ya perezida abe. Bobi Wine ahanganye na Museveni ukomoka mu ishyaka NRM mugihe we ahagarariye Unity party.

Mu mpapuro zakuwe mu biro bya Bobi Wine avuga ko harimo n’imikono y’abamushyigikiye yasabwaga na komisiyo y’amatora ngo atangire kwiyamamaza. Ibi bishobora gutuma abura amahirwe yo kwiyamaza

 

 

Semahoro Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *