Singapore: Ibihembo byinshi byashyizweho ku bantu bazabyara muri iki gihe cya covid 19

Igihugu cya Singapore ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza ku isi dore ko cyakataje mu ikoranabuhanga gusa muri iki gihugu hari impungenge z’uko ababyeyi bazahagarika kubyara bitwaje kuba ubukungu bwabo bwarahungabanye muri iki gihe cya covid 19.Impamvu yatumye leta itekereza gushyiraho ibihembo byisumbuye kubazabyara.

Ntibirasobanuka neza ingano y’amafaranga leta izajya igenera ababyaye.ubusanzwe ababyeyi bibarutse bagenerwaga amashimwe atandukanye  mu gufasha umubyeyi ndetse n’uwo yabyaye.

Ibi leta ya Singapore ibikora mu rwego rwo gushishikariza abatuye iki gihugu kubyara ku bwinshi dore ko imibare y’abana bavuka ikiri hasi.

Amakenga ahari ashingiye ku kuba abaturage bashobora gutinya ubukene no kuba akazi kabo karahungabanijwe na covid 19 bigatuma bagenza gake mu kubyara.

Singapore irakangurira abayituye kubyara mu gihe ibindi bihugu bituranye nka Indonesia byo bihanganye no kuba abana bavuka bariyongereye cyane bitewe na gahunda ya guma murugo.

Nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru ngo byibuze umubyeyi ubyaye muri singapore ahabwa  agera ku bihumbi 7,330 y’abamadorali y’amerika.

Iki si ikibazo cyihariye muri singapore gusa, kuko no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’aziya bahanganye n’ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka.

Igihugu cy’Ubushinwa nacyo kirahangayitse dore ko imibare y’abana bavuka yagabanutse cyane bikabije ugereranyije no mu myaka 70 ishize.

Ibi bije mu gihe kandi mu bindi bihugu bahangayikijwe n’inda zitateganijwe ari nazo zituma habaho ubwiyongere bukabije bw’abatuye isi ,nkuko umuryango w’abibumbye ubigaragaza

Semahoro Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *