PAM YAGABANIJE IBIRYO BIGENERW’IMPUNZI MU RWANDA KU KIGERO CYA 60%

  • This image has an empty alt attribute; its file name is refugee-1.jpg This image has an empty alt attribute; its file name is WFP.jpg Nubwo muri rusange abantu benshi bagiye bahindura uko babagaho biturutse ku ngaruka za COVID 19 ibi bigatuma abantu birebaho cyane ,gusa na none ntibyari bikwiye ko ubuzima n’imibereho by’impunzi bwirengagizwa cyangwa ngo bushyirwe mu bigeragezo byo kubura ibiribwa mu bihe bimeze gutya.

Biragaragara koi bi bihe isi irimo byakomye mu nkokora ubuzima n’imibereho y’abantu mu byiciro byose kuko ibigo bikoresha inkunga harimo iby’umuryango mpuzamahanga byagiye bigira ikibazo cy’inkunga duhereye ku gishinzwe ubuzima “WHO” ,Ubu WFP iratangaza igabanuka ry’imisanzu :inkunga yahabwaga bikayitera kugabanya ingano y’ibiribwa byagernerwaga impunzi ziba mu Rwanda.

This image has an empty alt attribute; its file name is WFP.jpg

This image has an empty alt attribute; its file name is ref.jpg

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa”PAM “ryagabanije ingano y’ibiribwa ryageneraga impunzi zo mu Rwanda  nkuko yari yabitangaje kuwa 12/2/2021 ko guhera werurwe 2021,impunzi ziba mu Rwanda  zigizwe na 54.6% z’abanyekongo (RDC) na 45.1% z’abarundi https://reporting.unhcr.org/sites/default/files/UNHCR%20Rwanda%20Operational%20Update%20-%20January%202021.pdf “ zizagabanyirizwa ibiribwa bari basanzwe bagenerwa ku gipimo cya 60% kubera ko imfashanyo zajyaga zihabwa PAM zivuye mu bafatanya bikorwa bayo zagabanutse cyane.

Mu gihhe cy’amezi 6 duhereye muri gashyantare kuggera nyakanga 2021, hari hakenewe amadolar 11.8 miliyoni zari zikenewe mu buryo bwihuta cyane nkuko yabitangaje muri raporo yasohoje muri mutarama 2021,bituma ubu guhera werurwe 2021 ibiribwa yajyaga itanga byaggabanutse ku kigero cya 60 %

Uko imirire yari ihagaze mbere y’iki cyemezo:

Abantu 19 arimo abana 16 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi mu buryo bukabije”Severe Acute Malnutrition:SAM” n’abandi 177 arimo abana 84 bafite imirire mibi yo ku rwego rudakabije cyane”Moderate Acurate Malnutrition:MAM”,Ibi biaragaza ko n’ubundi ibiribwa bagenerwaga bitari bihagije. Nkuko tubikesha BBC ngo imfashanyo ntizagabanywa kubafite intege nke, mu gihe nta zindi nkunga ibonetse mu gihe cya vuba,buri muntu azajya ahhabwa amafaranga ibihumbi bitatu n’amafaranga mirongo ine buri kwezi”3,040 frw /month

“BBC NEW Gahuza yanditse ko Avugana na BBC umunyamabanga uhoraho muri Ministeri irebana n’ibibazo by’impunzi yavuze ko iri gabanuka nta mpungenge riteye cyane ngo kuko reta y’u Rwanda iri kubafasha mu buryo bwo kwikorera imishinga yo kwibeshaho.”

Munyabugingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *