Nigeria: Umugabo yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abagore ikenda.

Urukiko rukuru rwo mu gace ka Port Harcourt mu magepfo y’igihugu cya Nigeria rwakatiye urwo gupfa umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwica abagore, abiciye mu mahoteri atandukanye.

Uyu mugabo witwa Gracious David West yatawe muri yombi mu kwezi kwa kenda k’umwaka ushize ashinjwa kwica abo bagore mu byumba by’amahoteri, ibyatumye abanyanigeriya n’abashinzwe iperereza bavuga ko yishe abagore ikenda bose hagati y’ukwezi kwa Gatandatu n’ukwa Kenda mu mwaka wa 2019.

David West yafashwe ubwo yageragezaga kwica uwa cumi ariko Imana ikinga akaboko. Urukiko rwahise rumuhamya icyo cyaha rwanzura ko agomba kumanikwa. Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwishimiye uwo mwanzuro aho ngo ari ingingo ishimishije abenegihugu. Undi mugore nyiri Hoteri ubwo bwicanyi bwabereyemo nawe yari akurikiranyweho gukingira ikibaba uyu mugabo ngo akore ubwo bwicanyi.

Polisi wanasema David West alikuwa akiwaua wanawake mwenyewe bila ushirika na mtu

Ababuranira West bavuze ko bazajuririra uwo mwanzuro.

Icyagaragajwe n’abashinzwe iperereza ku mpamvu yishe abo bagore, ni uko yababeshyaga ko ari umusirikare mukuru, maze akabemerera ko abaha amafaranga menshi, hanyuma akabaha ibiyobyabwenge ubundi akabaniga.

BBC iratangaza ko abayobozi bavuga ko uyu mugabo yabanzaga gusambanya abo bagore yarangiza agahita ababoha amaguru n’amaboko akoresheje amashuka. Abenshi muri aba bagore bari babeshejweho no kwicuruza, umwe mu bagore bishwe witwa Jennifer Nwokocha, bivugwa ko yageze mu yiciwe avuye mu mugi wa Lagos agiye kwizihiza umunsi mukuru we w’amavuko.

Igipolisi kivuga ko David West yakoranaga n’umutwe w’iterabwoba witwa Greenlanders uzwi nka Dey Gbam ukorera mu ntara ya Niger-Delta muri icyo gihugu cya Nigeria isanzwe irangwamo peterori nyinshi.

Abagore bishwe amazina yabo yatangajwe ni aya akurikira.

  • Maureen Ewuru
  • Jennifer Nwokocha
  • Linda Waripa
  • Dorcas Francis
  • Blessing Effiong
  • Rose Samuel
  • Kelechi Bridget Onuoha
  • Patience Hamo
  • Antonia Ibe

Igipolisi cyo muri Nigeria cyo kivuga ko West yiyemereye ko hari n’abandi bagore batandatu yiciye mu turere twa Abia, Imo, Edo n’umugi wa Lagos ariko akaba nta gihano yabiherewe kubera ko nta gihamya ibigaragaza.

Safari Eric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *