Nigeria: Nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage barangajwe imbere n’ibyamamare, agatsiko k’abapolisi gashinjwa kurasa abaturage kakuweho

Mu gihugu cya Nigeria hari hamaze iminsi imyigaragambyo y’abaturage bamagana agatsikonk’abapolisi bari bamaze igihe abarasa abantu nta mpamvu ,gusa ubu nkuko bitwanganzwa n’abakuriye igipolisi muri iki gihugo,ako agatsiko kitwa SARS  kavanweho na leta.

Imyigaragambyo yari imaze iminsi nayo yaguyemo abantu batari bake nubundi bagiye baraswa na police hakiyongeraho guterwa ibyuka biryana mu maso.

Uku kuraswa kw’abasivile niko kwatumye bamwe mu byamare bahaguruka nabo bakamagana ibyo bikorwa bibi by’urugomo,ku ikubitiro Davido na Wizkid bayoboye abandi mu kwamagana ubu bwicanyi banenga perezida Buhari kutagira icyo akora.

Mu butumwa igipolisi cya Nigeria, hatangajwe ko abagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi ngo bagomba kubiryozwa.

Mu myigaragambyo yakozwe n’abaturage yiswe iy’amahoro yaguyemo umupolisi umwe ari nako abaturage baterwa ibyuka biryana mu maso.

 

 

 

Semahoro Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *