Ngibi ibitwaro karahabuka Koreya ya ruguru itunze, byamuritswe ku mugaragaro Amerika iratitira

Igihugu cya Korea ya Ruguru gikomeje kugaragaza ubushongore n’ubukaka bwacyo mu gukora ibitwaro bya karahabutaka kurusha ibindi bihugu byo mu isi ,ubu iki gihugu kiri mu myiteguro ihambaye yo kumurikira rubanda ndetse n’isi yose muri rusange ibitwara gitunze ndetse n’ubuhanga mu bya gisirikare.

Ni imyiyerekano ya gisirikare izaba ari iya mbere mu mateka y’iki gihugu.Abasirikare bamaze amezi menshi mu myitozo ikakaye  kugira ngo ako karasisi bazakora imbere ya perezida Kim Jong –Un kazagende neza.

Amerika yatangiye guhinda umushyitsi

Uyu mwiyerekano wo kumurika ibitwaro kirimbuzi ndetse n’ubushobozi mu bya gisirikare mu ri Korea ya ruguru bisa no kwishongora kur leta zunze ubumwe za amerika.

Kuva Donald Trump yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Korea ya ruguru mu gihe cyatambutse ntabwo yigeze igaragaza ibisasu itunze bishobora kugenda intera ndende gusa kuri iyi nshuro bigiye kugaragazwa.

Mu 2018 perezida Kim yahuye na Trump mu biganiro harebwa uko iki gihugu cyahagarika gukora ibitwara by’ubumara bwa nikereyeli (nuclear) ,gusa ntacyo byatanze kuko ikgi guhugu cyakomeza gukora igerageza ry’ibi bitwaro.

Ubu uyu mwiyerekano uteganijwe kuba tariki 10 ukwezi kwa 10 ,igihe habura iminsi micye cyane ngo muri Leta zunze ubumwe za amerika ngo habe amatora ya perezida .haribazwa niba koko iki gihugu cyaba gishaka kwereka ameriko ko koko gigitataje mu gukora ibitwaro bwa kirimbuzi ko igihe icyo aricyo cyose ishobora gusuka umuriro kuri Amerika.

Leta ya Pyongyang bitangazwa ko ubu ifite abasirikari barenga 32,000 bazakora akarasisi. Aka karasisi kandi katumiwemo abanyeshuri barenga 600 biga ibijyanye no kubaka ibitwarro kirimbuzi.

Igisirikare gikomeye

Korea ya ruguru kugeza ubu ifite igisirikare gikomeye,ifite abasirikare barenga million ndetse ikagira abandi barenga millon 5 batabara aho rukomeye.

Iki gihugu gifite batayo zirenga 200 , mu  mwaka wa 2012 bytngajwe ko iki gihugu gifite mu bubiko  toni 2,500 na 5,000 by’intwaro z’ubumara ingingo ituma iki gihugu kiba icyambere ku isi gifite ububiko butubutse.

Semahoro Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *