Muri amerika hasohotse raporo y’uburyo abirabura bafungiwe urubyaro ku gahato

Muri reta zunze ubumwe z’amerika hasohotse icyegeranyo kigaragaza uburyo abirabura bafungiwe urubyaro ku ngufu ibi bakaba babigereranyije nka jenocide

Iyi raporo yasohotse mu kinyamakuru American Review of Political Economy, ivuga ko abagore, abagabo n’abana bagera ku 7600 babazwe ndetse  hagamijwe kubagira ingumba, iyi ikaba yari gahunda  yari igamije kubonereza urubyaro ku bantu batuzuye mu mutwe n’abandi batazabona ubushobozi bwo kwita kubo babyara.

Abenshi mu bemeye gufungirwa urubyaro bya burundu byakozwe ku gahato.

Abakoze iki cyegeranyo bavuga ko muri iyo myaka bakozemo ubushakashatsi, umubare w’abirabura bafungiwe urubyaro wiyongereye cyane ndetse ku buryo bukabije, by’umwihariko mu babaga badafite akazi mu gihe atari ko bimeze mu bazungu babarizwaga mu kiciro kimwe cy’imibereho

Umwe mubakoze ubu bushakashatsi ndetse akaba n’umwarimu muri Duke University, William Darity yavuze ko ibyakorewe abo birabura ntaho bitandukanye n’igisobanuro cya Jenoside cyo kugambirra kumaraho igice cy’abantu cyangwa ubwoko ubuziza uko buri.

Rhonda Sharpe, umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko hakoreshejwe amayeri n’igitugu mu guhatira abagore b’abirabura gufunga urubyaro burundu, kugira ngo batazafatwa nk’ababyeyi badashoboye inshingano bakamburwa abana bakajyanwa mu bigo biba byarateganyijwe byita ku bana batandukanyijwe n’ababyeyi iyo badafite ubushobozi bwo kubarera

Leta ya Carolina y’amajyaruguru yafashe umwanya ibimburira izindi aho mu mwaka wa 2010 yatangije gahunda yo guha impozamarira inzirakarengane zaba zikiriho mu bagizweho ingaruka n’ubwo bugizi bwa nabi.

 

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *