Menya ikihishe inyuma y’ifungwa rya Paul Muvunyi wayoboye Rayon sports n’undi musirikare ukomeye w’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane barimo Paul Muvunyi, wahoze ari Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports, akaba n’umwe mu banyemari bakomeye mu gihugu.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko Muvunyi na bagenzi be bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Usibye Muvunyi, hafunzwe Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu Karere ka Karongi ndetse mu 2015 yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hafunzwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE iby’itabwa muri yombi ry’aba bagabo.

Ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

Dr Murangira yirinze gusobanura imiterere y’icyaha aba bagabo bakurikiranyweho, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza.

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *