Menya ibintu 8 bituma umugore agusuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere

Umunsi wa mbere, ni wa munsi abashakanye baba bakoze igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bwa mbere, ku munsi basezeraniyeho cyangwa se undi munsi baba bateguye ariko akaba ari wo wa mbere kuri bo. Menya ibintu 8 bituma umugore agusuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere.

  1. Kurangiza vuba:Hari abagabo barangiza mu masegonda make cyane, Aha umugore uba umusize ahantu hakomeye aba yumva atangiye kwinjira mu gikorwa akabona urarangije, aha aragusuzugura cyane ndetse akanakurakarira.
  2. Kutamutegura:Gutegura umugore mbere y’imibonano bimufasha kumva yinjiye mu gikorwa neza yiteguye, ku buryo atabasha kubabara iyo igitsina cy’umugabo cyinjira kandi iyo anateguwe yumva urukundo rwiyongereye.
  3. Kudaha agaciro ibyo murimo:Nko kuba muri mugikorwa ugatangira ukazana udukuru tutajyanye n’ibyo murimo, telefoni yasona, ukajya kuyitaba aha naho agahera ko agusuzugura.
  4. Kumugereranya n’abandi:Nta mugore ugereranywa n’abandi, umugore ni uwo, uko umusanze ni uko, numugereranya n’abandi muzahita mwangana anahite amenya ko usanzwe uri umusambanyi.
  5. Kuruha mbere ye:Niba umugore afite ubushake bwinshi nk’umugabo nawe uba ugomba gushabuka, akakujyana muri pozosiyo mu kandi kanya akakujyana mu yindi, iyo umugaragarije ko urushye, uretse kuguseka nta kindi agukorera, icyo gihe aragusuzugura akagufata nk’utabashije akazi.
  6. Gushaka kumukoreraho ibyo wakopeye ahandi:Ibyo tubona muri filimi biba birimo n’ibikabyo, ubwo rero nawe iyo ushatse kubimukoreraho, rimwe na rimwe ushobora kumubabaza cyane, ikindi bikaba byakunanira,… wowe kora ibyo uzi kandi witonde, munafatanya.
  7. Kutisiramuza:Umugabo udasiramuye rwose muri iki gihe afatwa nk’umuntu utaramenya aho isi igeze, benshi bakoresha imvugo y’uko uri ‘umuturage’; ko ifite igifirimbi.
  8. Kutamushimira: Niba musoje igikorwa kabone niyo waba utanezerewe uko ubyifuza, ibuka kumubwira ndagukunda, urakoze Cherie,… kuko niba usoje uhita uhaguruka ukigendera mu bindi, asigara ababaye.

@MANIZABAYO Theogene/kigali live

Safari Eric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *