Kenya: Indirimbo “Jerusalema” itumye abadepite bafata ikiruhuko bajya gukora video bayibyina

Ni inkuru idasanzwe aho abadepite bo mu gihugu cya Kenya bagiye gufata ikiruhuko bakajya gufata video babyina indirimo yitwa jerusalema ikunzwe cyane muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe n’umwe mu bahagarariye inteko Amos Kimunya, aho yumvikanye avuga bagiye gufata akaruhuko gato bakajya gufata amashusho nabo babyina indirimbo jarusalem.

Ni mu gisa nk’irushanwa cyangwa challenge yiswe #JerusalemaDanceChallenge imaze igihe ikwirakwira hirya no hino kumbugankoranyambaga abantu barushanwa kubyina iyi ndirimbo jerusalema.

Jerusalema ni indirimbo yaririmbwe na Master KG wo muri Afurika yepfo,ikaba ari indirimbo ikunzwe hirya no hino ku isi,imaze kurebwa n’abasaga million 177 kuri youtube.

Aba badepite bavuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kugaragaza imirimo y’inteko ndetse no kurushaho kwegera no kwifatanya n’abantu bose bagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid 19.

Mu butumwa  bwa video bwashyizwe kuri twitter  n’umwe mu badepite witwa Jennifer  shamalla bugaragaza abadepite batangiye imyitozo yo kubyina iyi ndirimbo “jerusalema”.

Semahoro Jackson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *