Abapolisi bakuru batanu bahagaritswe ku mirimo yabo, nyuma yo gusambanya umugore agahita apfa.

Abapolisi batanu bakuru bahagaritswe ku mirimo yabo nyuma yo gukora iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iyicwa ry’umugore w’imyaka 19 ryateje akaduruvayo n’imyigaragambyo mu Buhinde.

Uyu mwangavu yabonywe hagati mu kwezi kwa Nzeri mu gace kegereanye n’aho yari atuye, mu majyaruguru y’Ubuhinde ahitwa Uttar Pradesh, ajyanwa mu bitaro akaba yarahise yitaba Iaman muri iki cyumweru mu bitaro byo mu mugi wa New Delhi.

AFP yatangaje ko, abo bapolisi bo mu nzegi nkuru batawe muri yombi bakurikiranyweho gufata ku ngufu no kwica uwo mugore.

Umwe mu bapolisi bakuru bo mu Buhinde yatumye imyigaragambyo ikaza umurego nyuma yo kuvuga ko raporo y’ubucamanza n’ibimenyetso bya autopsie byerekanye ko uyu mugore atigeze afatwa ku ngufu.

Ibyo uyu mupolisi yavuze bikaba bivuguruza ibyavuzwe n’uwahohotewe na nyina ndetse n’ibyotangajwe n’ibitaro, mu gihe impuguke zavuze ko ubucamanza bwakoze iperereza bukererewe.

Abapolisi babarirwa mu magana na bo bagose agace uwahohotewe yari atuyemo, babuza umuryango we kugira aho ujya no kuvugana n’itangazamakuru ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kutagirana ibiganiro n’umuryango we.

AFP ikomeza ivuga na Telefone ngendanwa z’umuryango we nazo zafashwe.

Umuyobozi w’intara ya Uttar Pradesh, Yogi Adityanath, yahise atatangaza ko umuyobozi wa polisi mu karere ka Hathras n’abandi bane bahagarikwa.

Umwe mu bagore bari gukora imyigaragambyo mu mugi wa New Delhi witwa Sanskriti yabwiye AFP ko n’ubwo Ubuhinde ari igihugu gifite ubwigenge, abagore batamerewe neza.

Ikigo k’igihugu gishinzwe kugenzura ibyaha mu Buhinde (National Crime Records Bureau) muri raporo yacyo yo mu mwaka ushize kivuga ko mu Buhinde habarwa abantu 87 bafatwa ku ngufu buri munsi, gusa umubare munini ukekwa ukaba utamenyekana.

Safari Eric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *