Mbese wari uziko hari ibihingwa bigamije kurandura inzara burundu

Uko iminsi yiyongera umubare w’abatuye isi ugenda wiyongera,nyamara ubutaka buhingwa ntibwiyongera nubwo aribwo buvamo ibitunga abantu,ibi biganisha ku guteganya no gushaka ibisubizo ku kibazo cy’imirire n’iminywere by’ejo hazaza,impuguke zabyizeho zibona ko abantu nibakomeza guhinga nkuko bikorwa uyu munsi ,bakorora nkuko borora uyu munsi hazavuka ikibazo cy’umutekano ushingiye ku biribwa mu minsi iri imbere,niyo mpamvu hakenewe imikorere mishya,imbuto nshya zishobora guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ndetse hari n’ubwoko bw’ibihingwa bikwiye kwibandwaho mu gutanga umuti ku kibazo.

UBUSHAKE MPUZAMAHANGA MU GUHINDURA UBURYO B’IBIRYO N’IMIRIRE

Ubuhinzi n’ubworozi ni igisubizo gikomeye ku bibazo isi ifite cyane cyane ku ntego ya kabiri y’intego z’iterambere rirambye(SDGS2) irebana n’inzara,ubukene bukabije(SDG1),  ndetse n’ihindagurika ry’ikirere(SDG13). CGIARifite umumaro ukomeye mu guhindura ubuhinzi bw’ibiribwa ndetse n’uburyo ubutaka bukoreshwamo mu bihe bikomeye byo kubungabunga ikirere bigamije kuzmurira inyungu abahinzi n’aborozi ndetse no kugabanya ingaruka kubarya.

 

Ibihungwa byo kurangiza inzara ni igisubizo cyateganijwe na CGIAR mu kongera umuvuduko, no guteza imbere,ikoreshwa ry’ubwoko bushya bw’ibihingwa.

Ibyo bihingwa bishya byakorewe gutanga ibiribwa”ibiryo”,intungamubiri n’inyungu zikenewe n’abahinzi n’aborozi, mu gusubiza ikibazo cy’ibikenerwa ku isoko,guhangana n’ibyonnyi,indwara ndetse no kugabanya ibibazo by’ibidukikije bikunze gutera ihindagurika ry’ikirere.

Gahunda yo kubangurira ibihingwa mu Itsinda ry’Abajyanama ku bushakashatsi bw’Ubuhinzi n’ubworozi”CGIAR” ryatanze ibisubizo ku kibazo cy’umutekano w’ibiribwa ku rwego mpuzamahanga kuva muri 1960 ariko hari igihamya cyuko mu kwemera ubwoko bushya bw’ibiribwa bigabanuka. CtEH(Ibihingwa byo kurangiza inzarabizafasha uruhererekane rwo kubangurira no gukoresha uburyo buteye imbere bukenewe mu gutanga umusaruro ndetse no kutaganzwa n’imihindagurikire y’ikirere.   Itsinda ry’Abajyanama ku bushakashatsi bw’Ubuhinzi n’ubworozi rivuga ko abahinzi nn’aborozi bakeneye ubwoko bushya bw’ibihngwa bishobora guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ryugarije isi muri iki gihe ariko baracyakoresha imbuto zemejwe mu gihe cy’imyaka 20-30 ishize kdi nta gihamya cyuko zishoboye guhangana n’ikirere cya none.

Muri 2017-18, imiryango mpuzamahanga harimo USAID,BMGF,DFID,BMZ na ACIAR yatangije gahunda yo guteza imbere uburyo bwo kubangurira ibihingwa mu bihugu bikennye. Ibihingwa bigamije kurangiza inzara bizibanda ku gutubura ibiribwa bifata runini mu mirire”staple crops” by’ingenzi cyane ku bahinzi baciriritse ndetse n’imiryango ikennye kugira ngo ibone ibiribwa.

Bikora bite?

Ibihungwa byo kurangiza inzara bihanzweho amasobishingiye ku bumenyi ,bishyigikiwe  hamwe na gahunda y’ Itsinda ry’Abajyanama ku bushakashatsi bw’Ubuhinzi n’ubworozi”CGIAR” no gushora mu buryo buteye imbere mu kubangurira ibihingwa by’ingenzi ,byubakiye:

  1. Itsinda ry’Abajyanama ku bushakashatsi bw’Ubuhinzi n’ubworozi”CGIAR” ryagaragaje ingaruka z’umutekano ku mirire no kugabanya ubukene binyuze mu kubangurira ibihingwa.
  2. Itsinda ry’Abajyanama ku bushakashatsi bw’Ubuhinzi n’ubworozi”CGIAR” yagereranije umumaro uri mu bushakashatsi mpuzamahanga bw’ibicuruzwa by’imbuto zibanguriye ndetse n’inshyashya.
  3. Umumaro n’inshingano z’Itsinda ry’Abajyanama ku bushakashatsi bw’Ubuhinzi n’ubworozi”CGIAR” mu kubungabunga no kwita ku mwimerere w’urusobe rw’ibinyabuzima ku isi yose .

Ibihingwa 20bya CGIAR harimo ibinyampeke,impoga,ibinyabijumba byahiswemo nk’ibisubizo kugira ngo bituburwe.

Bizatanga iki?

Ubu buryo bwo kunoza no guteza imbere bwa CGIAR muri gahunda yayo bizatanga inyungu nyinshi:

  1. Ikigero cy’igishoro ,bizafasha guteza imbere gahunda yo kuzamura ubudahangarwa binyuze mu buryo bwo korohereza abahinzi n’aborozi,bikenewe ku isoko kandi byihanganira ihindagurika ry’ikirere.
  2. Hazabaho andi mahirwe yo kubwinjiza no gufatanya na gahunda ya CGIAR no gukora neza no guhuza n’ibigo by’ ubushakashatsi.
  3. Ubufatanye bukomeye n’uimikoranire hagati y’ibigo by’ibihugu bishinzwe gutubura imbuto harimo Ibigo by’ubushakashatsi,amakaminuza n’imishinga mito n’iciriritse mu bikorera mu bihugu bikennye n’amakompanyi akoomeye ashinzwe imbuto n’ibigo bikomeye mu bushakashatsi.
  4. Gukurikiza Inzira ihuriweho yo kugaragaza ibikenewe,amahirwe n’iterambere bizatanga n’inyungu ku muntu uzabishoramo.

Hamwe n’ibi bisubizo by’abajyanama ni umusanzu ukomeye ku ngamba z’iterambere rirambye ziganisha muri 2030 aho ibiribwa by’ingenzi(ngandurarugo) bizaba bihabwa agaciro kenshi kuko bizaba bikenewe cyane bijyanye n’ingano y’ibikenerwa mu karere ndetse n’abagatuye(imiturire).

 

Munyabugingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *