IBIRIBWA WAKIFASHISHA UKAZAMURA UBUDAHANGARWA BW’UMUBIRI WAWE ARI NAKO UHANGANA NAC COVID-19

1. Indimu n’izindi mbuto bisangiye umuryango
Imbuto zo mu muryango w’indimu zikize kuri Vitamin C ifasha umubiri kongera abasirikari bawo “White blood cells”
Kubera ko umubiri wacu utayihunika ,tuyikomora mubyo ibonekamo
Abagabo bakaba bakenera 15 mg kurenza abagore.
Vitamin C ifasha umubiri w’umuntu kunesha byihuse inkorora n’ibicurane.


2.Garlic /Tungurusumu:
Yongera zinc mu biryo,irinda umubiri infection,ikarinda gukanyarara no kuziba kw’imitsi

3. Ginger/ Tangawizi;

Igabanya ubushye cg kubabuka k’umubiri “inflammation” ikarinda udusebe two mu muhogo ndetse n’iseseme.

4. Urusenda rw’umutuku (Red pepper 🌶️ cg Hot peppers)
Rukize kuri Vitamin C na Beta Carotene bifasha mu ikorwa ry’abasirikari barinda umubiri w’umuntu.

5. Green Tea:

Icyayi cy’icyatsi kimwe n’icy’umukara (amanyane asanzwe) bikize ku bihumura “Flavonoids” BYO mu bwoko burinda umugese”antioxidants” aho green Tea yo ifite Epigallocatechin gallate (EGCG) izwiho guhangana n’umugese cyane “antioxidants” yongera imikorere n’ubuudahangarwa bw’umubiri.
Green Tea yifitemo Amino acids L-Theanine ,isenya ibintu bikomeye biba byariyubatse mu tunyangingo (T Cells).

Ibi biribwa bitegurwa muri buryo butandukanye:

Indimu zikatirwa mu mazi y’akazuyaze ukanywa amazi yazo.”Uduce mu kirahure kimwe” cg muri Groude ukajya unywaho buke

Ushobora kuyikoramo umutobe
Ushobora kuyongera mu cyayi

Urusenda ruribwa ku biryo
Tungurusumu zinyobwa mu mazi kirahure cy’amazi zivura n’inzoka zo mu nda.
Ginger
Inyobwa nk’icyayi
Ushobora kuyiteguramo ibinyobwa bitandukanye
Ariko inakoreshwa nk’ikirungo.
Green Tea :
Inyobwa nk’icyayi bisanzwe
Ivangwa n’ibindi byatsi”medicinal herbs”
…..

Ibihamya :
1. RBC/what to drink and eat in case of Coronavirus infection.
2. Healthline

Lambert Rutayisire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *