ESE WARI UZIKO IBITUNGURU BIVAMO IKIRUKO CYIZA KU BUZIMA,NTIBIGAPFE UBUSA

This image has an empty alt attribute; its file name is dehydrator.jpg

DORE UKO WABITUNGANYAMO IKIRUNGO KIBIKWA KIKAMARA IGIHE KIREKIRE

This image has an empty alt attribute; its file name is onion.jpg

GUTUNGANYA IBITUNGURU: Ni gute watunganya ibitunguru hakavamo ikirungo kibikika igihe kirekire

Intambwe esheshatu zoroshye kandi zihendutse mu gutunganya ibitunguru hakavamo ikirungo kifashishwa mu guteka.

Si ibanga ko gukura cg kugabanya amazi mu kintu byoroshya kukibika,kugitwara n’agaciro kacyo. Ibi ni nabyo bikorwa ku bitunguru igihe tubisaruye tukabitunganyamo ifu”onion powder”. Si ibanga kuvuga ko ikirungo kiva mu bitunguru kirenze kure ibindi birungo biboneka mu maboutike ,utavuze ifu ya tungurusumu kuko yo ni ndengakamere.

Ikirungo kiva mu bitunguru iraryohera,ihumura neza,ikize ku myunyungugu igatanga uburyohe ku mafunguro. Iyo wabikamuye neza iki kirungo kirenza umwaka gikoreshwa .

Ni ibihe bitunguru wakifashisha :

Ushobora gukoresha ibitunguru ibyo aribyo byose : ibitukura,iby’umuhondo,umweru, binini n’ibindi uko amoko yabyo ari.

Dukunze guhinga ibitunguru by’umweru n’ibitukura ku bwinshi ari nabyo bitanga ikirungo kimeze neza kurusha ibindi

Ubu ni uburyo bwiza bwo gutunganya ikirungo kiva mu bitunguruThis is one of my favorite aspects of making dried seasonings! Because it is all going to get ground up and mixed together anyways, it is an amazing way to make use of less-than-ideal onion parts, like those tougher stalks or less-flavorful old greens that you may not otherwise eat. It is also a great solution for those “overripe” onions that aren’t going to have the best shelf life otherwise. Use it all! The perfect zero-waste solution.

 

Uko iki kirungo gikorwa:

Ibikenewe:

Ibitunguru: ibitunguru byeze neza,bikatemo uduce duto

Igikoresho ggikuramo amazi (Food dehydrator)cg Ifuru(oven). Gukuramo amazi ukoresheje dehydrator nibyo byiza kurenza ifuru kuko bigabanya itakara ry’intungamubiri

Igikoresho kivanga”Blender”,food processor

Ikintu gipfundikirwa neza mu buryo budatakaza umwuka

 

AMABWIRIZA YUKO BIKORWA:

1)  OZA NEZA UNATONORE IBITUNGURU BYAWE:

Kuraho imizi n’indi myanda ukateho igice cyo hasi (aho imizi ifata)

2) katamo uduce duto

This image has an empty alt attribute; its file name is cut-onions.jpg

Waba witeguye kurira! Ibitunguru bishhobora gutuma urira ukamererwa nabi, ni byiza kwiyegereza agasate k’indimu hafi yawe  bigufasha kugabanya amarira.

Katamo igitunguru cyawe maze ubitandukanye ,uko ukatamo duto niko tuzakamuka vuba nibura hagati ya 1/8 na ¼ cy’igitunguru

Uko ubikata ugende ubisanza kuri trays uri bwifashishe wumisha wibuka gusigamo umwanya umwuka ushyushye utambukamo. Ibikoresho byifashishwa mu kumisha bigomba kuba bikozwe mu cyuma kitazana ingese”stainless steel”

3) Gukuramo amazi

This image has an empty alt attribute; its file name is oven.jpg

Umaze gupanga muri dehydrator yawe amatereye ariho ibitunguru,shyiramo ubushyuhe nibura hagati ya 100-110 oF.  na none kuko tutagomba kubishijiriza cg ngo tubiteke kuko byangiza anzime”enzyme” n’ibirinda ingese”ant-oxidants” kugira ngo byihute ntugomba kurenza 130 oF igihe bimara kirahinduka bitewe n’igikoresho gikuramo amazi wifashishije”food dehydrator” cg ifuru”oven” ariko ni hagati y’amasaha 12 kuzamura muri dehydrator mu gihe muri furu “oven”uhindagura buri minota 30 bimara amasaha hagati y’abiri n’atatu.

This image has an empty alt attribute; its file name is dehydrator.jpg

4) Kureba ko byatunganye

Mbere yo kubikuramo ugomba kureba ko amazi yashizemo, iyo ukivunnye kurakocoka nticyihina

Iyo usanze byatunganye ubikuramo,iyo hasigayemo ubuhehere bwinshi ifu yawe izangirika vuba mu bubiko, urakomeza ugakuramo ubuhehere busigayemo.

 

5) igihe cyo kubisya.

Igikurikiyeho ni ukubisya hakavamo ifu inoze, ibi bikorerwa muri blender, food processor,ushyiramo ugaswa bigacikagurikamo kugeza hhabonetse ifu inoze aricyo kirungo

6) Kubibika

Ku musozo ,habonetse

Ibikenewe:

Ibyo gupfunyikamo(food grade packaging materials)

Ibikoresho byo kubishyirishamo”uburyo bworoshye “cg ubukenera imashhini zihambaye.

Kubika ahantu humutse kdi bipfundikiye mu buryo budatambutsa umwuka.

 

7) Kuryoherwa wakoresheje ikirungo cyiza.

 

Mu duhe ibitekerezo byanyu niba mwakuze inkuru tubagezaho.

Munyabugingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *