Dore uko amafaranga arutanwa agaciro muri Afurika

Agaciro, Imbaraga z’ifaranga ni igipimo ndashidikanya cy’imbaraga z’igihugu runaka, kigaragaza uko ubukungu bwifashe, ugereranije n’ibindi bihugu byo ku isi. Ukoresheje Amadolari y’Amerika nk’igipimo. Menya amafaranga afite agaciro kurusha andi muri Afurika.

  1. SOUTH AFRICAN RAND ZAR (1$=14)

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye muri Afurika, icyakora, muri iki gihe ubukungu butifashe neza ku isi yose no kugabanuka kw’agaciro k’amafaranga muri iki gihe byatumye agaciro kayo kagabanuka ku madorari. Kugeza ubu ihanahana cyangwa igurana ry’amafaranga 14 kuri buri 1USD.

  1. BOTSWANA PULA BWP (1$=10.8)

Pula ni ifaranga ryemewe rya Botswana, hamwe $ 1 rifite agaciro ka 10.8 Botswanan. Ubukungu bwa Botswanan bukunze gufatwa nk’inkuru nyafurika yatsinze, igihugu gifite kimwe mu bipimo ngenderwaho by’iterambere ry’abantu (HDI) ku mugabane. Amafaranga leta yinjiza ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi bw’inka, n’urwego rwa serivisi.

  1. MOROCCAN DIRHAM MAD (1$=9.9)

Morocco ni kimwe mu bihugu bifite amafaranga akomeye muri Afurika, Ubukungu bwubakiwe ku bukerarugendo, inganda, n’ubuhinzi.

  1. ZAMBIAN KWACHA ZMW (1$=9.84)

Kwacha ni ifaranga rya Zambiya. Kugeza ubu igipimo cy’ivunjisha ni 1USD kuri 9.84 Zambiya kwacha, bituma iba rimwe mu mafaranga afite agaciro muri Afrika y’Epfo. Ubukungu bwayo ahanini bushingiye ku buhinzi n’ubukerarugendo.

  1. SUDANESE POUNDS SDG (1$=6.4)

Sudani yashoboye kugumana agaciro k’ifaranga, aho iriheruka kuza muri 2011, kuri ubu $ 1 rigura amapound 6.4 yo muri Sudani. Ibikomoka kuri peteroli, uburobyi, n’ubuhinzi bikaba bikomeje kuba isoko nyamukuru y’ubukungu.

  1. GHANAIAN CEDIS GHS (1$=4)

Ghana nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika y’Uburengerazuba kuri uru rutonde. Ghana ifite demokarasi ihamye muri Afurika, kandi ubukungu bucungwa neza. Byongeye kandi, n’ubwo ibiciro by’ibicuruzwa byagabanutse, kuvumbura peteroli biherutse kugira uruhare mu kuzamura ubukungu.

  1. LIBYAN DINAR LYD (1$= 1.4116)

Dinar yo muri Libiya niryo faranga rya mbere rikomeye muri Afurika. Muri iki gihe idorari rimwe ni amadinari agera kuri 1.4116. Iki ni ikintu gishimishije urebye ko iki gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru cyashengeshwe n’amakimbirane ashingiye ku baturage kuva Muammar Kadhafi wahoze ku butegetsi yabukurwaho ndetse akanicwa mu myigaragambyo y’abarabu mu 2011.

Bamwe mu basesenguzi bemeza ko ifaranga ryagizwe n’ikigega kinini cya peteroli muri iki gihugu ndetse n’uruhare rwacyo nk’irembo ry’abimukira bo muri Afurika bashaka kwinjira mu Burayi.

Inkuru ya: Manizabayo Theogene

Twizerimana Heritier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *