Diyama idasanzwe ya ‘carat’ 102 yaguzwe ku giciro kitangana n’agaciro ifite muri cyamunara.

Ibuye ridasanzwe rya diyama rifite ‘carat’ 102 ryagurishijwe muri cyamunara kuri miliyoni $15.7 (arenga miliyoni 15Frw) mu cyo abahanga bavuze ko agaciro karenze cyane igiciro yaguzwe.

Iri buye ry’agaciro ryaguzwe n’umuntu utatangajwe wari kuri telefone muri cyamunara, yakozwe hifashishijwe iyakure n’inzu ya Sotheby’s muri Hong Kong, kubera coronavirus.

Iyi diyama yavanywe mu ibuye ryari rifite ‘carat’ 271 (igipimo cy’uburemere gikoreshwa mu mabuye y’agaciro, kimwe kingana na 200 mg) ryavumbuwe mu kirombe cyo muri Canada mu 2018.

Iyi diyama nta giciro cyo hasi yari yashyizweho muri iyi cyamunara.

Nibwo bwa mbere mu mateka diyama nk’iyi igurishijwe muri cyamunara muri ubu buryo butangana n’agaciro kayo.

Sotheby’s ivuga ko iyi diyama ari “ntamakemwa” kandi byari bigoye “gusobanura mu buryo busanzwe umwihariko n’ubuziranenge bwayo”.

Tobias Kormind, ukuriye ikigo 77 Diamonds cy’ubucuruzi bw’imirimbo y’agaciro avuga ko uwayiguze “yatwaye imari ku giciro gito”, nk’uko bitangazwa na BBC

Yavuze ko kuba itari yashyiriweho igiciro cyo hasi, abayigurishije bafashe “umwanzuro ukomeye wabagarutse ukabababaza”.

Mu 2017, umukufi wari ufite ‘carat’ 163 za diyama wagurishijwe miliyoni $33.7 i Genève. Ibuye rya diyama rya ‘carat’ 404 muri Angola bivugwa ko ari ryo rinini kugeza ubu ryagurishijwe muri cyamunara.

Muri uwo mwaka kandi, diyama y’ibara rya roza iboneka gacye cyane ifite ‘carat’ zitageze kuri 19, yagurishijwe miliyoni $54.9 muri cyamunara mu Busuwisi, umuhigo kugeza ubu kuri ‘carat’ imwe.

Igiciro cya miliyoni $2,6 kuri ‘carat’ imwe ni wo muhigo w’isi kuri diyama ya roza nk’uko bivugwa n’inzu icuruza muri cyamunara ya Christie’s.

 

Safari Eric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *