Dayz Nella, umuhanzi ukiri muto ufite impano idasanzwe muri muzika yashyize hanze indirimbo yise “Utanielewa”

Umuhanzi umaze kwamamara muri Muzika hano mu rwanda ndetse no mu bihugu byo hanze cyane nka Australiya aho abarizwa muri iki gihe, Dayz Nella yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Utanielewa’ aho avuga ku muhungu utereta inkumi yambaye imyenda avuye gutira.

Dayz Nella avuga ko gushyira izi ndirimbo ari gukora mu rurimi rw’igiswahili arikubiterwa n’isoko mpuzamahanga afitiye intego by’umwihariko mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.

Dayz Nella yabwiye Ijamboryumwana ko gukora indirimbo ze mu rurimi rw’igiswahili bimufasha kugira abakunzi benshi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Tanzaniya, u Burundi n’ahandi.

Yagize ati “Impamvu ndirimba mu rurimi rw’igiswahili n’uko ndi gutargetinga (mfite intumbero) ku masoko ya Tanzaniya, Kenya, urabizi n’Abarundi bamwe bavuga igiswahili, n’Abanyarwanda bavuga igiswahili. Ariko indirimbo z’ikinyarwanda nazo ndazifite”

Dayz Nella arahamagarira abakunzi be ku kumva indirimbo ze banyuze kuri YouTube Channel ye yitwa Dayz Nella ndetse anabararikira amashusho y’indirimbo nshya agiye gushyira hanze vuba aha yise “Ndotoni” na “Sing Like”.

REBA VIDEWO HANO

Twizerimana Heritier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *