Belouizdad yo muri Algeria yahoreye APR inyagira Gor Mahia

Ikipe yo mu gihugu cya Kenya Gor Mahia fc iheruka gusezerera ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ibintu ntago byayigendekeye neza na gahoro kuko mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’irushanwa ry’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo CAF champions league ikipe ya Belouizdad yo muri Algeria yayinyagiye akavagari k’ibitego 6 -0

Umunota wa Gatandatu w’umukino wari uhagije ngo Belouizdad ifungure amazamu binyuze kuri rutahizamu Amir Sayoud watsinze Coup-Franc y’akataraboneka.

Rutahizamu wundi Hamza Bellahouel yatsindiye ikipe ye igitego cya kabiri nyuma y’iminota irindwi mbere y’uko Sayoud atsinda igitego cya gatatu kuri penaliti yo ku munota wa 20 w’umukino.

RC Belouizdad yarushaga cyane Gor Mahia yatsinze igitego cya kane ku munota wa 41 ibifashijwemo na Larbi Tabti.

Umunota wa 51 w’umukino wari uhagije ngo Gor Mahia itsinde igitego cya gatanu biciwe kuri Amir Sayoud watsindaga igitego cye cya gatatu muri uriya mukino, mbere y’uko uwitwa Ngombo wari winjiye mu kibuga asimbura atsinda agashinguracumu ku munota wa 67 w’umukino.

Gor Mahia ifite umusozi wo gutsinda ibitego 7-0 mu mukino wo kwishyura uzabera i Nairobi ku wa 03 Mutarama 2021, yabigeraho igahita ikatisha itike y’amatsinda ya CAF Champions league.

 

 

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *