AMATEGEKO Y’IBIRIBWA N’UBURENGANZIRA BW’ABABIKORESHA BYUBAHIRIZWE

This image has an empty alt attribute; its file name is Screenshot_20210223-102745-1-473x1024.png

Turetse ko Covid-19 ari ikibazo cy’ubuzima , hari ikindi Kibazo cyagiye kizira mu buryo bwo guhangana nayo ndetse kikaba gishobora   kubamo n’ibyaha kuko hagaragaramo kurenga ku mategeko y’igihugu yatowe akemezwa na Leta y’u Rwanda.

Kimwe mu byaha abantu bakoze ,ni ugutanga ibiribwa bitemewe gutangwa.

Mu kurinda umunyarwanda nundi wese, Leta y’u Rwanda yemeje itegeko No 47/2012 ryo ku wa 14/01/2013 ryerekeranye no gukurikirana no kugenzura ibiribwa n’imiti mu ngingo yaryo ya 3 risaba ibikorwa byose byo gutunganya, kubika, kwinjiza mu gihhugu no kohereza hanze ,gucuruza,gupfunyika no gukwirakwiza ibiribwa n’imiti kuba byanditswe mu kigo gishinzwe kubigenzura”RwandaFDA”.

IBYO ABANTU BIBAZA IYOO IRI TEGEKO RIHONYORWA:

This image has an empty alt attribute; its file name is Screenshot_20210223-102745-1-473x1024.png

This image has an empty alt attribute; its file name is Screenshot_20210223-102655-1-473x1024.png

Muri iyi minsi hamaze igihe havugwa abatanga ibiribwa baha abagwizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID 19 ,ibiribwa bigasangwa byarangiritse ,ababitanze babazwa bagasubiza ko nta bumenyi bafite mu bumenyi n’ikoranabuhanga by’ibiribwa”Food Science and Technology”.

Haribazwa impamvu niba ububiko ibiryo biturukamo bwaba buzwi”bwanditswe mu kigo kibishinzwe”?

Niba abafite ubumenyi mu biribwa ari bake mu Rwanda cg ari uko ababikora babona ko ubwo bumenyi budakenewe?

Harabura iki ngo amategeko yo kubungabunga ibiribwa yubahirizwe nkuko ari?

Amabwiriza agenga ububiko bw’ibiribwa arahari ggusa hakomeje kwibazwa impamvu abantu bayarengaho bakarebererwa kandi bitera inzara n’ibihombo,ibi ntibyagakwiye kubao mu gihhugu gifite abahanga n’ubumenyi butandukanye mu buzima ,kwita no gutunganya ibiribwa kuko bitukishha inzego iyo zitanze ibiribwa bikagaragara nyuma ko batanze ibiribwa byangiritse.

“Abaturage bakomeje kwinubira guhabwa ibiryo byarengeje igihe, birimo ibishaje, ibihumura nabi, ibyapfuye, n’ibitakibasha gutekwa mu rwego rwo kubarinda inzara muri iki gihe cya Guma mu Rugo hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.”ireme news:https://ireme.net/index.php/2020/04/28/ibiribwa-byarengeje-igihe-bihabwa-bakene-covid19/

Ingingo 9 y’itegeko no 42/2012 ryo ku wa 14/01/2013:

“Birabujijwe gukora ,kubika ,kugurisha cyangwa gutunga ibiribwa bitujuje ibisabwa n’iri tegeko hagamije ubucuruzi”

Ingingo ya 7: ibiribwa bitanzwe nk’impano ntibigurishwa,bigomba kandi kuba byujuje ibiteganijwe mu ngingo ya 5

Ingingo 5: igengwa ry’ibiribwa

Ibiribwa byemewe ggukoreshwa byujuje ubuziranenge buteganwa n’inzego zibifitiye ububasha mu gihugu, nta kiribwa kemewe kugurishwa,guorwa,gutangwa, kubikwa cyangwa kumurikwa keretse cyujuje ibiteganywa n’iri tegeko.

Ibiribwa byose bigomba kuba:

  1. Bidafite ibihumanya
  2. Bishobora kuibwa n’abantu cyanggwa inyamaswa
  3. Bitaboze,bitagaze bitarengeje igihe cyangwa bitanduye
  4. Bidafite ibyonggerewemo byatera indwara
  5. Bitatera ingaruka ku buzima bw’abantu
  6. Byujuje ubuziranenge cyangwa ibiteganywa n’amabwiriza agenga ibiribwa mu ggihugu
  7. Bitari ibyiganano
  8. Bidakomoka ku nyamaswa zirwaye cyangwa zanduye
  9. Byabitswe ,byakozwe cyangwa byateguriwe ahantu hafite isuku.

Dore impamvu umuntu wese ukeneye ukora stock y’ibiribwa agomba kugira umuntu wize Food Science and Technology ushinzwe ukurikirana imikorere yayo

  1. Amatiki gusa ntahagije kwemeza ko ikiribwa cyujuje ubuziranene ko kinjizwe mu bubiko “stock”
  2. Icyumba cy’ububiko kiggomba kugira ibipimo cyuzuza hashhingiwe ku bibikwamo
  3. Hari ibiribwa bitemerewe kuvangwa cg guhuza ububiko kuko kimwe cyabangamira ikindi cg kigahindura imiterere y’icyumba kibitswemo ibiribwa

INGGARUKA ZO KUDAHA ABAHANGGA MU BIRIBWA INSHINGANO :

This image has an empty alt attribute; its file name is Screenshot_20210223-102949-1-473x1024.png

  1. Ibi iyo bititaweho bitera iyangirika ry’ibiribwa bigatera igihombo ,indwara n’inzara
  2. Guhhungabana k’umutekano w’ibiribwa”Food Security”

Dukora iyi nkuru ntitwari tugamije kugira uwo dushinza icyaha kuko hari URWEGO RUBISHINZWE ni rubona bikwiriye bazabisuzuma amategeko akurikizwe maze abantu bongere kwizera  ibiribwa bahabwa.

ushingiye ku mvune abaategura ibiribwa baba bagize kugira ngo bisohoke aho bitunganirizwa byujuje ubuziranenge ,ntibikwiye ko hagira umuntu uvuga ko byageze kubo bigenewe byangiritse kubera ko yanze kwangiza uruhererekane rwabyo. ibi bica intege ababitunganya ndetse bikanumvikana nabi kubaconsumers(ababirya/babikoresha).

icyo tukamije ni ubuvugizi kuri iki kibazo cy’ubuzima bw’abanyagihugu,ndetse n’umusaruro w’igihugu we gukomeza kwangirikira mu bubiko bivuye ku babikora badafite ubumenyi cyangwa kwigiza nkana. buriya umuntu uri mu buzima bubi bwo kubura ibiribwa iyo ahawe ibiribwa bitujuje ubuziranenenge ubuzima bwe burushaho kumera nabi, bityo rero turasaba ko ababishinzwe bahagurukira iki kibazo ntikizasubire kuko kiri kwangiza umutungo n’ubuzima bw’igihugu.

Reference:

RS CAC/RCP1—1969, REV.4:2003: Code of practice-General principles for Food Hygiene

Iso 22005:2007 Traceability in feed and food chhan—Ggeneral principles and basic requirements for system desin and implementation

Itegeko No 47/2012 ryo ku wa 14/01/2013 ryerekeranye no gukurikirana no kugenzura ibiribwa n’imiti

Munyabugingo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *