Abavumbuye virus itera indwara ya Hepatite C bahawe igihembo kitiriwe Nobel mu buvuzi.

Abahanga batatu muri siyansi  bavumbuye virusi itera indwara y’umwijima izwi nka “Hepatitis C” batsindiye igihembo cyo muri 2020 kitiriwe Nobel mu by’ubuvuzi n’ubumenyangingo.

Health Department Investigates Possible Hepatitis C Exposure At Ogden  Hospital | Gephardt Daily

Abagenewe iki gihembo ni abashakashatsi b’Abanyamerika babiri Harvey Alter na Charles Rice hamwe n’umuhanga muri siyansi w’Umwongereza Michael Houghton

Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko ubuvumbuzi bwabo “bwarokoye miliyoni z’abantu”.

Iyo ni virusi isanzwe itera kanseri y’umwijima ikaba igera aho iwangiza kugeza ubwo umwijima ukenera gusimbuzwa.

Mu myaka ya 1960, hari ikibazo gikomeye cy’abantu baterwaga amaraso bikabaviramo indwara y’umwijima idakira bivuye ku mpamvu yari itaramenyekana.

Komite y’ibihembo byitiriwe Nobel ivuga ko gutera abantu amaraso icyo gihe byari “igikorwa kitari cyoroshye”.

Gupima amaraso mu buryo bukomeye ubu byagezweho mu bice byinshi by’isi, ndetse n’umuti wica iyo virusi warakozwe.

Iyi komite yavuze ko “Bwa mbere mu mateka, iyi ndwara ubu ivurwa, bitanga ikizere ko Hepatite C izageraho igacika burundu ku isi”.

Gusa, iyi virus iracyandura abantu bagera kuri miliyoni 70 buri mwaka ikanica abagera ku 400,000.

Ese Hepatite C yavumbuwe ite?

Mu myaka ya 1960, virus zizwi nka Hepatite A na Hepatite B zari zaravumbuwe.

Ariko Prof Harvey Alter, ubwo yarimo yiga ku maraso y’abarwayi mu kigo cy’ubushakashatsi ku buzima muri Amerika, yabonye indwara itari izwi iri mu maraso.

Abarwayi bakomezaga kurwara nyuma yo guterwa amaraso.

Yabonye ko no gutera amaraso y’abo barwayi inguge zo mu bwoko bwa ‘chimpanzee’ bituma nazo zirwara iyo ndwara, yarimo yica abantu benshi.

Iyo ndwara itazwi yahawe izina rya “”non-A, non-B” hepatitis, ubushakashatsi burakomeza.

Prof Michael Houghton, yaje kubasha gutandukanya buri kantu kagize iyo virusi. Byerekanye ubwoko bwa flavivirus bwahise buhabwa izina rya Hepatite C.

Naho Prof Charles Rice wo muri kaminuza ya Washington yakoze ubushakashatsi bwo kwemeza neza iyi virusi, atera bimwe mu bice by’iyi virusi mu mwijima w’inguge byerekana ko itera izi nyamaswa uburwayi bwa hepatite.

Safari Eric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *