Abarenga 50 bapfuye abandi 2700 barakomereka mu iturika rikomeye ryabereye I Beirut-Amafoto na video

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kanama 2020 nibwo mu murwa mukuru w’igihugu cya Lebanon,Beirut habereye iturika rikomeye rihitana abatari bake ndetse abandi benshi barakomereka,kugeza magingo aya icyateye iri turika kikaba kitaramenyekana.Iyi mpanuka ikomeye ibaye mu gihe n’ubundi ubukungu bw’iki gihugu butari bumeze neza,guhera mu mwaka ushize hakunze kugaragara imyigaragambyo y’abaturage binubira ko agaciro k’ifaranga ryaho kari kari gutakara bigasubiza ubukungu inyuma haza no gukubitiraho gahunda ya guma mu rugo yatewe n’icyorezo coronavirus bituma benshi batajya mu mirimo.

Minisitiri w’intebe muri icyo gihugu yabwiye itangazamakuru ko yasabye ubufasha ibihugu by’ibivandimwe kubera ko ibihe iki gihugu kirimo kitabasha kwifasha

Ibihugu nka USA,France,England,Egypt n’ibindi byinshi ndetse n’abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko biteguye gutanga ubufasha bushoboka kuri iki gihugu

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bagerageza kuzimya inkongi

Igice kinini cy’umujyi cyabaye amatongo

Inkomere ni nyinshi

Ibitaro byuzuye,abarwayi bari kwakirirwa hanze

Amafoto:internet

 

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *