Abakobwa 2 b’impanga bageze ku nzozi zabo babona izindi mpanga z’abahungu bakundana -AMAFOTO

Abakobwa b’impanga “Vanessa na Kerissa”bakuze batifuza gutandukana bakabije inzozi zabo bahura n’abahungu 2 nabo b’impanga bahita bakundana none basigaye babana mu nzu imwe ndetse bafite gahunda yo kubana.

Aba bakobwa b’impanga Vanessa na Kerissa bakundana ndetse bakabana mu nzu imwe na Lucas na Jacob nabo b’impanga.

Vanessa na Kerissa

Venessa na Kerissa D’Arpino b’imyaka 25,bifuzaga kuzakundana n’abandi bahungu b’impanga ariko ntibizeraga ko bizakunda ariko byarabakundiye.

Aba bakobwa bahuriye ahitwa Medford muri Oregon muri USA na Lucas n’impanga ye Jacob Sealby muri Kamena umwaka ushize.

Venessa yagize ati “Njye n’umuvandimwe wanjye twakuze turi inshuti kandi buri wese yabaga ari ku ruhande rwa mugenzi we.

Nta muntu utuzi nkuko twiyizi kandi turashyigikirana.Dufitanye imirongo ikomeye iduhuza kandi byose twabigezeho turi kumwe.

Ntabwo twari tubizi ko tuzakundana n’izindi mpanga.Inkuru y’uko twahuye n’imwe muri miliyoni.Umwe mu bakiriya banjye yari umuganga wa Lucas.Yambwiye ko afite impanga kandi ko twahuza.

Namuhaye nimero yanjye ngo azayibahe hanyuma Lucas angeraho ku munsi wakurikiyeho.Dusohokanye bwa mbere byabaye nko gukundana tukibonana.

Venessa na Kerissa bahise batangira gukundana na Lucas na Jacob nyuma y’icyumweru kimwe. Kerissa yakundanye na Jacob kandi nibo bakuru mu gihe Venessa na Lucas nabo bavutse ari aba kabiri.

Nyuma y’amezi 3 aba bahuye,bahise biyemeza kujya kubana mu nzu imwe ndetse bose bavuga ko bakundana cyane ku buryo ntawabasha kubatandukanya.

Aba bose babana mu nzu kandi baritegura gushyingiranwa

 

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *