Nubwo ukwemera kwabo kuba gutandukanye, yewe amadini yabo atemeranya n’aba krisitu kuri imwe mu minsi mikuru iba mu madini yabo, ariko ntibibuza abakinnyi batandukanye kwifatanya n’Isi yose kwizihiza Noheli, umunsi bivugwa ko ariwo Yesu yavutseho, wizihizwa buri tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Abakinnyi bakomeye muri ruhago ku Isi, barimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Luis Suarez, Aubameyang, Neymar, Mo Salah, Mbappe n’abandi, bashyize amafoto hanze bari kumwe n’imiryango yabo bagaragaza uko bijihije uyu munsi mukuru.
“Tubifurije Noheli nziza” niyo magambo yakurikiraga ifoto ku bakinnyi bashyize ahagaragara uko n’imiryango yabo bizihije uyu munsi.
Cristiano Ronaldo ari mu biruhuko n’umuryango we nyuma y’aho ikipe ye ya Juventus inyagiriwe na Fiorentina ibitego 3-0, yari kumwe n’umukunzi we Georgina n’abana be 4 Cristiano Junior, impanga ze Eva na Mateo ndetse na Alana.
Messi yari kumwe n’umukunzi we Antonela Roccuzzo ndetse n’abana be batatu.
Benshi muri aba bakinnyi bizihije uyu munsi bari kumwe n’imiryango yabo.
Yaya Toure yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
Neymar Jr yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
Cristiano Ronaldo yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
Uku niko Lionel Messi n’umuryango we bizihije Noheli
Luis Suarez yizihije Noheli n’umuryango we
Aubameyang wa Arsenal nawe yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
Uku niko Arturo Vidal yari ameze kuri Noheli
Nubwo Mo Salah ari umu- Islam yifatanyije n’Isi yose kwizihiza Noheli
Wayne Rooney yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
James Rodriguez wa Everton ni uku yizihije Noheli
Marcus Rashford wa Man.United yari yifashe atya kuri Noheli
Sergio Ramos yahisemo gushyira hanze ifoto ari wenyine kuri Noheli
Ozil wa Arsenal ni uku yizihije Noheli
Klyan Mbappe wa PSG nawe yizihije Noheli n’umuryango we
Lewandowski wa Bayern Munich yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
Angel di Maria yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
David Villa wakiniye Espagne na Barcelona yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
David Beckham yizihije Noheli muri ubu buryo
Toby Alderweireld wa Tottenham yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we
Thiago Alcantara wa Liverpool yizihije Noheli n’umuryango we
Kevin Debryune wa Man.City yizihije Noheli n’umuryango we