Abagera kuri 569 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda mu 2020

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagera kuri 569 bamaze kuburira ubuzima bwabo mu mpanuka zo mu muhanda,ariko muri rusange zikaba zaragabanutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize, ahanini bitewe n’igabanuka ry’ingendo ryatewe n’ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

 

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, CSP Gerard Mpayimana, yagaragaje ko muri rusange impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n’amakosa y’abanyamaguru n’abamotari ku kigero cya 90%.

Abantu bahitanywe n’impanuka muri rusange bageze kuri 569 muri uyu mwaka bavuye kuri 622 mu mwaka ushize.

Impanuka zikomeye zakomerekeyemo abantu na zo zaragabanutse, zigera kuri 600 zivuye kuri 800 zagaragaye mu 2019.

CSP Mpayimana avuga ko impanuka zo mu muhanda ziterwa n’impamvu enye z’ingenzi, zirimo abatwara nabi bateje impanuka 1100 zivuye kuri 1200 mu mwaka ushize, zingana na 30% by’impanuka zabaye muri uyu mwaka. Aha hakubiyemo impanuka zitakomerekeyemo abantu.

Indi mpamvu itera impanuka nyinshi ni uburangare, aho bwateye impanuka zingana na 1400 zivuye kuri 1800 mu mwaka ushize, zingana na 17% by’impanuka zose zabayeho.

Umuvuduko ukabije wateje impanuka zingana na 20% by’izabaye muri uyu mwaka mu gihe kudahana uburenganzira bwo gutambuka mbere byateje impanuka zingana na 13% by’izabaye zose.

Polisi yakomeje gushishikariza abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru cyane ko amasaha yo kugera mu rugo yigijwe imbere bigatuma henshi hagaragara umuvuduko ukabije w’imodoka.

Yagize ati “Turakangurira abantu kwirinda bakambuka babanje kureba neza niba nta binyabiziga biri mu muhanda, bakicungira umutekano.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bitandukanya n’ibyatuma iki cyorezo gikwirakwira, cyane ko “Coronavirus nta minsi mikuru igira”.

Yatanze urugero ku masabukuru aberamo ibirori, avuga ko “Icyafasha abantu ni ukubahiriza amabwiriza kuko ibirori birabujijwe, imyidagaduro irabujijwe, ibitaramo birabujijwe. Iyo minsi mikuru rero y’abantu ku giti cyabo, abantu batumira abandi bakava i Nyamirambo na Kicukiro, ntabwo byemewe.”.

Polisi kandi itangaza ko yamaze gukwirakwiza abapolisi benshi mu muhanda, mu rwego rwo kurinda ko habaho impanuka no kwibutsa abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

 

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *