26/12/1985: Dian Fossey “Nyiramacibiri” yishwe n’abantu batazwi-menya ibimwerekeyeho

 

Kuwa 26 Ukuboza 1985,ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Dian Fossey, Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri yishwe n’abantu kuri ubu bataramenyekana.


Dian Fossey yari umuhanga mu by’ibinyabuzima, yamenyekanye ku bushakashatsi yakoze ku buzima bw’ingagi. mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, yavumbuye ibintu byinshi by’ingenzi kuri ubu bwoko bw’ibinyabuzima binini, yakusanyirije mu gitabo cye yise ” Gorillas in the mist”.

Mu mwaka 1966 Dian Fossey yageze mu Rwanda aho yahise ashinga ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi cya Karisoke” Karisoke Research Center”.

Inshingano zacyo zikaba kwari ugukora ubushakashatsi ku Ngagi zo mu misozi miremire zari mu shyamba ry’ibirunga rihuriweho n’u Rwanda, Uganda na DR Congo.

Kuwa 26 Ukuboza 1985 nibwo Dian Fossey yasanzwe yishwe n’abantu batigeze bamenyekana bivugwa ko bamusanze mu nzu yari afite mu ishyamba ry’ibirunga.

Dian Fossey yavukiye I San Fransisco muri leta ya Clfornia muri leta zunze ubumwe za Amerika tariki 16 Mutarama 1932,yize muri kaminuza ya Cambridge akaba yaraje kwitaba Imana  tariki 26 Ukuboza 1985 yishwe n’abantu batamenyekanye ndetse ashyingurwa tariki 31 Ugushyingo muri uwo mwaka

kigali live

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *